AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > Umupolisikazi yahaye ibere umwana wazahajwe n’imirire mibi, yabikoze ubwo (...)
Umupolisikazi yahaye ibere umwana wazahajwe n’imirire mibi, yabikoze ubwo yari ku burinzi ku bitaro
2018-08-26 00:06:09 , par Chief editor
Share Button

Muri Argentina, Umupolisikazi w’umu-ofisiye witwa Celeste Ayala yahaye ibere umwana ubwo yari mu nshingano ze z’akazi ku bitaro by’abana byitwa Sor Maria Ludovica, hari ku italiki ya 14 Kanama, 2018.

JPEG - 60.3 ko
Celeste Ayala yonsa umwana

Uwo mwana w’amezi atandatu yari azanywe aho ku bitaro ari kumwe n’abandi batoya bavukana nyuma y’uko abagiraneza bari babatse ababyeyi babo kubera ko bari bazahajwe n’ibibazo by’imirire mibi.

Uwo mupolisikazi ufite umwana w’amezi 16 mutoya w’umukobwa ukiri kw’ibere agikubita ijisho ako kana k’agahungu gatoya kari kazanywe ku bitaro, yahise agira amarangamutima menshi kubera uburyo yabonaga karimo kurira nta muntu ugafitiye umwanya wo kukitaho dore ko abaganga benshi bari bamaze kunanirwa maze ahita asaba uburenganzira bwo kukonsa nka bumwe mu bury bwo kugirango katanakomeza guhogora.

Uwukorana n’uwo mupolisikazi yahise afotora mugenzi we ubwo yarimo kukonsa maze ifoto ahita ayishyira kuri Facebook ashimira igikorwa cy’ubutwari mugenzi we yari akoze ubwo bari kw’izamu aho bari barinze aho ku bitaro.

Icyo gikorwa cyahise gifatwa nk’icy’ubutwari kuri benshi babonye iyo foto ; kugeza ubwo n’abamukuriye byabakoze ku mutima bakanamushima cyane.

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa