AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > Ubushinwa muri gahunda yo kwihimura kuri Amerika kubera imisoro mishya (...)
Ubushinwa muri gahunda yo kwihimura kuri Amerika kubera imisoro mishya bwashyiriweho
2018-08-23 10:18:48 , par Chief editor
Share Button

Ubushinwa buratangaza ko bugiye gutanga ikirego gishya mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi kubera imisoro bwashyiriweho na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Izi nkeke Ubushinwa buri gushyira kuri Amerika zitewe nuko Amerika yatangiye icyiciro cya kabiri cyo gusoresha ibicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 16 z’amadolari y’Amerika, ibintu byahuhuye intambara y’ubucuruzi ikomeje hagati y’ibihugu byombi.

Uyu musoro uri ku gipimo cya 25% watangiye kwakwa ku isaha ya saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Bushinwa, ukaba uri kwakwa ku bicuruzwa nk’imodoka n’ibyuma by’anteni.

Hari ubwoba ko hashyizweho indi misoro byagira ingaruka zisumbuyeho ku masosiyete n’abaguzi.
Urubuga rwa BBC dukesha iyi nkuru rwanditse ko Minisiteri y’ubucuruzi mu Bushinwa yaburiye "kwihimura" nyuma yaho Amerika ishyizeho iyi misoro mishya. Iyi minisiteri yatangaje ko "icyeka byeruye" ko Amerika yarenze ku mategeko y’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi. Iyi minisiteri yatanze ikirego cya mbere muri uyu muryango mu kwezi kwa karindwi.

Kuri uyu wa kane, Ubushinwa bwahise nabwo bwihimura kuri Amerika bushyiraho umusoro ku bicuruzwa biva muri Amerika bifite agaciro ka miliyari 16 z’amadolari y’Amerika. Ni ibicuruzwa nk’amakara, ibikoresho byo kwa muganga, imodoka ntoya n’inini za bisi.

Bwabikoreye neza neza igihe kimwe n’Amerika ubwo yashyiragaho umusoro mushya ku bicuruzwa biva mu Bushinwa.

Ubu noneho ku mpande zombi - hiyongereyeho iyi misoro ifite agaciro ka miliyari 16 z’amadolari y’Amerika - imisoro igeze ku kigero cya miliyari 50 z’amadolari y’Amerika.
Uku kwihimuranaho mu misoro kubaye mu gihe abategetsi ku mpande zombi bari mu biganiro byoroheje i Washington muri Amerika.

Ariko nta cyizere cyinshi gihari ko ibi biganiro bizagira icyo bigeraho muri ubu bushyamirane mu bucuruzi bwatangiye mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa