AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > Ababyeyi bisabira kubyara babazwe bagiriwe inama yo kubyitondera
Ababyeyi bisabira kubyara babazwe bagiriwe inama yo kubyitondera
2018-08-22 13:30:41 , par Chief editor
Share Button

Inzobere mu buzima bw’abagore n’umwana batanga inama ku bagore babyara kwitondera kwihitaramo umwanzuro wo kubyara babazwe (Césarienne), kuko birimo ingaruka zitandukanye, ikiza akaba ari ukumvira inama za muganga zijyanye n’uko abona igikwiye gukorerwa umubyeyi mu gihe cyo kubyara.

Nubwo nta bushakashatsi burakorwa ku kibazo cy’ababyayi bisabira kubyara babazwe mu Rwanda, ariko ababyaza bemera ko hari abajya kubyara bakabyisabira. Gusa nk’abaganga babanza kubaha inama zibereka ingagruka zo kubyara ubazwe atari muganga wabisabye nabwo kubera impamvu zo kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Dr. Murekezi Josephine uyobora ishyirahamwe ry’ababyaza mu Rwanda (RAM), avuga ko nk’ababyaza bajya bakira abagore bashaka kubyara bihitiyemo kubyara babazwe, akenshi bafite imyumvire yo kwanga ko baribwa n’ibise mu gihe cyo kubyara.

JPEG - 230.8 ko
Dr. Murekezi Josephine

Dr. Murekezi agira ati “Barabisaba ariko uko babisabye si ko babihabwa, kuko babanza kubasobanurira kandi akenshi barabyumva bakamenya ingaruka zabaho.

Ubundi iyo umurwayi yasobanuriwe nta bwo apfa gusaba ko bamubaga, n’ubisaba wenda aba atekereza ati wenda ndiburibwe ; nta kindi cyakabaye kibimusabisha ariko kubagwa nta bwo ari cyo muganga yahita avuga ngo ni uko wabisabye kuko kubaga harimo ibibazo byinshi. Icya mbere, iyo bakubaze baba baguteye ubumuga ; bakwiriye kukubaga ari uko koko babonye ko ari ngombwa”.

Dr. Murekezi hari impamvu atanga zifatika zatuma umubyeyi bamubaga, aho akomeza agira ati “Bashobora kumubaga kuko umwana yitambitse mu nda, kuko umuvuduko w’amaraso w’umubyeyi wagiye hejuru cyane bakabona bagomba gukiza ubuzima bw’umwana, ariko kubaga nta bwo ari cyo cyakabaye kiza mbere, nta nubwo kwa muganga babaga kuko umuntu yabisabye, babanza kumusobanurira kandi abenshi iyo bigenze gutyo barabyumva bagategereza bakabyara neza”.

Dr. Gakwerere Mathias ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwuga w’ububyaza mu Ishami ry’Umurango w’Abibumbye rishinzwe Abaturage (UNFPA), we avuga ko badashyigikira umwanzuro wo kwihitiramo kubagwa kuko bishobora guteza ingaruka runaka no gutakaza umwanya wo kuvura abandi.

Dr. Gakwerere akaba agira ati “Ubundi ni umuganga ugomba kubwira umubyeyi ko abona ko bikenewe ko abagwa, ariko igihe cyose bishoboka ko umubyeyi na we yakisabira kubagwa, nubwo tutabishyigikira, ariko twe nk’abaganga baba babishinzwe tugomba kumufasha.

Icyo navuga ni uko atari ibintu twashyigikira, abagana abaganga baba bakwiye kureka abaganga bakaba ari bo bamenya uburwayi bafite, bakaba ari bo babafasha mu buryo bwiza bubanogeye bagomba kubyaramo.

Igituma tutabishyigikira cyane ni uko hari ibigenda mu kubagwa. Igihe ubazwe bitari ngombwa hari ibikoresho bigendaho, umwanya wa muganga. Kubagwa bikwiye kubaho ari uko muganga yabonye ko ari ngombwa ko abagwa kugira ngo turusheho gukoresha neza abakozi dufite n’ibikoresho dufite bityo turusheho kubikoresha neza kugira ngo tugere ku musaruro twifuza”.

Ubushakashatsi bwa UNFPA (Ishami ry’Umurango w’Abibumbye rishinzwe Abaturage) bwagaragaje ko mu babyeyi bose baba bagiye kubyara, hagati ya 5% na 15% baba bashobora kugira bibazo bigakenerwa ko babagwa, ariko bidaturutse ku bushake bwabo bwite.

Aha, ni ho Dr. Gakwerere agira ati “Ni yo mpamvu igihe habayeho kubagwa muganga aba yabonye ko ari ngombwa kandi nta bwo ari mu Rwanda gusa, ni ku Isi hose. Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umubyeyi akenera kubagwa mu gihe cyo kubyara ; ni impamvu umuntu wese aba atagizemo uruhare, ariko biba ari ngombwa ko muganga afata ikemezo ke ku babyeyi kugira ngo abashe gukiza ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi.

Icyo twifuza nka UNFPA na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa dukorana, ni uko uko umuntu wese ubyara umwana we yaba muzima n’umubyeyi akaba muzima. Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umubyeyi abagwa, bibaye gutyo byaba atari ibintu byiza twashyigikira cyane, ko umubyeyi yaza kwa muganga yisabira kubagwa”.

Murekatete Jeaninne ni umubyeyi wo mu mujyi wa Kigali wagiranye ikiganiro n’Imvaho Nshya. Akaba agira ati “Nta kindi kibazo mfite nta bwo nabagwa. Wongeye se ukabyara wazajya ubagwa buri gihe ? Bazongera bagasubiza hahandi, hanyuma se iyo nkovu aho ikuririye ko itakubabarira wabigenza ute ? Kubagwa ni bibi cyane utabanje ngo igise kigukubite ngo wumve agaciro k’umubyeyi wakubyaye” ?

Undi mubyeyi witwa Mukantwari Rosine na we agira ati “Akenshi uwo mubyeyi nta n’impuhwe z’umwana yagira. Ndumva ari nka ba bandi usanga batazi umwana ahubwo baramuhariye umukozi wo mu rugo. Ari we umurarana, umwitaho mbere yo kujya ku ishuri nyine akumva ko iby’umwana ari abarushye bigomba guharirwa cyangwa abagore bo mu cyaro. Nta mutima numva yagira na nyuma yo kubyara”.

Ababyeyi bakaba bagirwa inama zo kutihitiramo kubagwa igihe bagiye kubyara, kandi nta kibazo cyagarajwe na muganga, kuko muganga ari we ufata iki kemezo bitewe n’impamvu runaka zavuzwe hejuru, hagamijwe kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa