AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > Michael Cohen, wunganiraga Perezida Trump mu matageko, amushinja (...)
Michael Cohen, wunganiraga Perezida Trump mu matageko, amushinja gucececyesha abamufiteho amakuru
2018-08-22 11:30:47 , par Chief editor
Share Button

Michael Cohen, wahoze yunganira mu mategeko Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yemereye urukiko rw’i New York ko yishe amategeko agenga ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya perezida.

JPEG - 79 ko
Michael Cohen (uri hagati) yahoze yunganira Bwana Trump mu mategeko

Nk’uko urubuga rwa BBC rwabitangaje, ngo yabwiye urukiko ko yabikoze abibwirijwe n’"umukandida", afite "intego y’ingenzi yo kugena ibiva mu matora."

Uku kwemera icyaha kwa Bwana Cohen kujyanye n’amafaranga yarishywe abagore byibazwa ko bakoranye imibonano mpuzabitsina na Bwana Trump.

Bwana Trump ntacyo yabivuzeho.

Mu kwezi kwa gatanu, yemeye ko yishyuye Bwana Cohen amafaranga yo kuriha umwe muri abo bagore, mu gihe mbere yari yavuze ko iby’ayo mafaranga ntabyo azi.

Mu bwirege bwe yashyikirije abashinjacyaha, Bwana Cohen y’imyaka 51 y’amavuko yemeye ibirego umunani, birimo uburiganya mu gutanga imisoro n’ubwo muri banki.

Trump ubwe ashobora gushyikirizwa inkiko ?

Lanny Davis, wunganira Bwana Cohen mu mategeko, ku wa kabiri yagize ati :

"Niba ayo mafaranga yarishywe ari icyaha kuri Michael Cohen, kuki ataba icyaha kuri Donald Trump ?"

JPEG - 99.1 ko
Ubwo yageraga mu leta ya Virginia, Bwana Trump yirengagije ibibazo by’abanyamakuru bamubazaga kuri Bwana Cohen

Ariko impuguke mu mategeko zivuga ko bisa nkaho bidashoboka ko Bwana Trump ashobora kuburanishwa mu gihe cyose akiri perezida.

Zivuga ko igishoboka ari uko ashobora kwirukanwa n’inteko ishingamategeko y’Amerika ishingiye ku ngingo yo mu itegeko-nshinga iteganya ko perezida ashobora kweguzwa kubera "ibyaha bikomeye cyane n’imyitwarire idahwitse."

Kugira ngo ibyo bibe, byasaba ko abatavuga rumwe na Bwana Trump bo mu ishyaka ry’abademokarate batsindira kugenzura sena n’inteko ishingamategeko.

Mu mateka y’Amerika, nta perezida urava ku butegetsi yegujwe.

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa